Ishami ry’umuryango w’abibubye rishinzwe ubuzima (WHO-OMS) riravuga ko ibihugu byo ku mugabane w’Afurika, bikomeje urugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid19 ku kigero cyo hejuru, ariko ngo urugamba ruracyakomeje.

Ibi byavuzwe na Dr Matshidiso Moeti, ukuriye OMS-WHO mu karere k’Afurika, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kane, tariki ya 10/02/2022.

Ibibazo by’abanyamakuru byabajijwe muri iki kiganiro, byashubijwe n’abayobozi batandukanye bakuriye inzego z’ubuzima mu bihugu bitandukanye by’Afurika harimo n’u Rwanda, rwari ruhagarariwe na Dr Albert Tuyishime, ukuriye ishami rishinzwe ubwirinzi bw’indwara z’ibyorezo muri RBC.

Abandi bayobozi bitabiriye iki kiganiro ni Dr Sandile Buthelezi wari uhagarariye minisitiri w’ubuzima muri Afurika Yepfo, na Dr Arlindo Nascimento do Rosário uyobora minisiteri y’ubuzima mu gihugu cya Cabo Verde.

Aba bategetsi bose bakaba batanze isura rusange y’uko ibihugu byabo bikomeje urugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid19.

By’umwahariko, bose bakaba bahurije ku kuba ibihugu byabo bikomeje gushyira imbere umugambi wo gukingira abaturage babyo nk’intwaro ikomeye mu rugamba rwo kwirinda icyorezo cya Covid19 nkuko byemezwa na OMS-WHO.

Ibi bivuzwe mu gihe inkingo zikomeje gukwirakwiza mu bihugu bitandukanye muri Afurika, nubwo uburyo inkingo zitangwa mu bihugu bimwe na bimwe n’u Rwanda rurimo butavugwaho rumwe.

Ni kenshi mu bice bitandukanye by’icyaro mu Rwanda hakunze guturukayo amakuru avuga ko hari abaturage bakingirwa ku gahato.

Imibare mishya yamurikiwe abanyamakuru kuri uyu wa kane, yerekana ko inkingo miliyoni 672 arizo zimaze kugera mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika.

Muri izi nkingo izibarirwa kuri 65% zatanzwe muri gahunda ya COVAX.

COVAX niya nkunga yakusanyijwe n’umuryango w’abibubye, igenewe ibihugu bikennye, bidafite ubushobozi bwo kwigurira inkingo ku bushobozi bwabyo bwite.

Imibare mishya ya OMS-WHO/ishami ry’Afurika, yerekana ko inkingo zibarirwa kuri 29% arizo zaguzwe n’ibihugu by’Afurika. Muri izi kandi harimo n’izatanzwe nk’inguzanyo izishyurwa mu gihe runaka.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe nawe watanze inkingo zibarirwa kuri 6% mu bihugu binyamuryango wabyo.

Mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka wa 2022, inkingo zirenga miliyoni 96 zambukijwe amazi magari zoherezwa muri Afurika.

Ni umubare munini kuko ukubye ishuro zirenga 2 inkingo zari zoherejwe mu mezi atandatu ashize.

Iyi mibare ikaba ishimangira neza ndetse ikerekana ko ibihugu by’Afurika bikomeje kuba isoko ryiza ku nganda zikora inkingo za Covid19.

Igitangaje kurusha ibindi, ni uko nubwo izi nkingo zikomeje koherezwa kuri uyu mugabane, ubwitabire bw’abamaze kwikingiza bukomeje kuba buke ugereranyije n’umubare w’abamaze kwikingiza byuzuye.

Dr Matshidiso Moeti, ukuriye OMS-WHO mu karere k’Afurika, asobanura ko abaturage b’Afurika babarirwa kuri 11% bonyine aribo bamaze kwikingiza byuzuye.

Bivuze ko abasigaye bose 89% batarikingiza byuzuye, harimo abafashe urukingo rumwe cyangwa ntihagire na rumwe bafata.

IBIPIMO BYA COVID19 BYARIYONGEREYE MURI AFURIKA.

OMS-WHO ivuga ko ibipimo ari indi ntwaro ikomeye mu kwirinda Covid19.

Kuri ubu hari inkuru nziza y’uko ibipimo byifashishwa mu kuvumbura abanduye Covid19 bikomeje kwiyongera mu bihugu by’Afurika.

Ibi bifasha abakozi bo mu nzego z’ubuzima gutahura abantu bamaze kwandura, no gukumira ko bakomeza kuyikwirakwiza mu bandi.

Imibare mishya yerekana ko kuva mu myaka ibiri ishize uhereye tariki ya 14/2/2020 ubwo umuntu wa mbere wanduye Covid19 yaragaraga muri Afurika, kugeza uyu munsi hamaze gufatwa ibipimo birenga miliyoni 95.

Mu ntangiriro, byari bigoye cyane kuko ibihugu 21 mu bihugu 54 by’Afurika, nibyo byonyine byari bifite ibikoresho byo gupima Covid19 byemewe.

Kuri ubu inkuru nziza ivugwa na OMS-WHO, ni uko ibihugu byavuye kuri 21, ubu bikaba bigeze kuri 47 bifite ibikoresho byemewe na Loni byo gutahura Covid19.

Ubusanzwe umuryango w’Abibubye utegeka ko nibura buri cyumweru buri gihugu cyagakwiye gufata ibipimo 10 mu bantu 10,000 buri cyumweru.

Imbogamizi igaragara ku banyafurika nk’umwahariko wabo, ni uko ibipimo bidakorerwa igihe kuko abipimisha ku bushake ari bake cyane.

Ibi biterwa nuko abanyafurika badakunze kugaragaraho ibimenyetso bya Covid19 nkuko byemezwa n’abakozi ba OMS-WHO, bityo kwipimisha ntibabikozwe cyane ko baba bumva ko ari bazima badakwiye kwisuzumisha.

Iyi mbogamizi ngo niyo yatumye inzego z’ubuzima zongera umubare w’ibipimo bya Antigen/RapidTest mu rwego rwo kongera umubare w’abaturage bipimisha.

OMS-WHO isobanura ko ibipimo birenga miliyoni 50 bya rapid test bimazwe gukwirakwizwa mu bihugu bitandukanye by’Afurika n’u Rwanda rurimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.