Amakuru mashya aturuka muri Ukrain, arebana n’abanyarwanda bariyo, aravuga ko abagera kuri 5 aribo bakiri mu gace kari kuberamo imirwano ikomeye.

Abandi bagera ku 9 babashije guhunga berekeza mu mijyi irimo umutekano.

Aba nabo bakomeje urugendo rwerekeza ahari abandi 78 bo bageze muri Polonye, (igihugu kirikwakira impunzi nyinshi ziri guturuka muri Ukrain).

Aya makuru y’aba banyarwanda ngo ni meza kuri guverinoma y’u Rwanda, nkuko byarangajwe cyane n’umuvugizi wungirije wa guverinoma, Alain Mukurarinda, mu kiganiro kihariye yahaye radio yo mu Rwanda, 104.1 POWER FM.

Inkuru ya BBC ivuga ko ibikorwa byo kuvana abantu mu mujyi wa Sumy wo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba wazahajwe n’ibisasu byagenze neza, nk’uko leta ya Kyiv yabitangaje.

Abantu barenga 5,000 bahavanywe bajyanwa ahantu hatekanye nk’uko Kyrylo Tymoshenko wungirije umukuru w’ibiro bya perezida wa Ukraine yabitangaje.

Sumy, umujyi uri hafi y’umupaka w’Uburusiya, ingabo z’abarusiya zawurasheho ibisasu mu buryo bukomeye mu minsi ishize.

Kuwa mbere gusa, abantu 22 – barimo abana batatu – bishwe n’ibisasu by’indege z’abarusiya muri uyu mujyi, nk’uko abategetsi baho babivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.