Abarangije amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta mu mwuka wa covid-19 ikomeje kuzambya ubuzima mu Rwanda. Minisiteri y’uburezi yatangaje ko abanyeshuri banduye Covid19 barwariye iwabo mu ngo nabo bemerewe gukora ibizamini, bagakorera mu byumba byihariye byateganyijwe.

Abanyeshuri 254,678 nibo byari biteganijwe ko bakora ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza mu gihugu hose.

Ni nyuma y’aho leta itegekeye ifunga ry’amashuri aherereye mu duce dutandukanye tw’igihugu twugarijwe bikomeye n’ubwandu bwa COVID-19.

Minisitiri w’uburezi, Dr. Valentine Uwamariya yabwiye Televiziyo y’igihugu ko n’ubwo hatanzwe amahirwe ku bana bose bagejeje igihe gukora ibizamini, uwanduye covid19 yagenewe uburyo bwihariye bwo gukora ikizamini ku buryo atanduza abanda batarwa

Abanyeshuri banduye Covid19 barembye cyane ntabwo bemerewe gukora ikizamini. Gusa amahirwe ni uko nta wurembye cyane mu bari gukora ikizamini.

Minisitiri w’uburezi, Dr Valentine Uwamariya

Amabwiriza yatangajwe n’iyi minisiteri ashimangira ko “nta munyeshuri mu banduye barwariye mu ngo ukwiye gukora ikizamini mu gihe atameze neza – urembye cyane”. Aya mabwiriza avuga kandi ko umunyeshuri wanduye Covid aza mu kizamini aherekejwe n’umubyeyi we/umurera, akanamusubiza mu rugo.

Ibyumba biri bukorerwemo ibizamini bigomba kuba birimo umwuka uhagije, amadirishya n’inzugi bifunguye, nk’uko aya mabwiriza abivuga.

Ikigo cya leta gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (REB), ku wa gatanu cyatangaje ko ‘centres’ z’ibizamini zongerewe kugira ngo abanyeshuri bazicare bategeranye. REB yavuze ko uyu mwaka abanyeshuri bazakorera ibizamini kuri ‘centres’ 1,021 z’ibizamini, ugereranyije na ‘centres’ 938 zakoreweho mu 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *