Imibare y’abantu bashya bandura Covid-19 yikubye inshuro umunani ugereranyije icyumweru cya mbere cy’uku kwezi n’iminsi irindwi ishize, abapfuye na bo bikubye hafi gatatu muri icyo gihe.

Uku kwiyongera kwateye leta guhindura ingamba, ihagarika ingendo hagati y’uturere twose tw’igihugu n’umukwabu w’ijoro ushyirwa saa moya ukuwe saa tatu, biratangira kubahirizwa none ku wa gatatu.

Mu minsi irindwi ishize, abanduye Covid bashya bose ni 3,384 abo yishe ni 20, mu gihe mu cyumweru cya mbere cy’uku kwezi abanduye bose bari 411 abapfuye ari barindwi.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri, minisiteri y’ubuzima yatangaje abashya 861 banduye – hafi 400 ni ab’i Kigali – ni wo mubare munini w’abanduye ku munsi umwe umaze kuboneka mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *