Umuryango RJSD (Rwanda Journalists for Sustainable Development) urasaba abayobozi b’inzego z’ibanze barimo abayobozi b’uturere, imirenge n’utugari, gufasha abaturage gutandukanya amakuru abageraho anyuze mu bitangazamakuru bitandukanye n’imbuga za interineti ndetse natambuka ku mbuga nkorambaga.

Uku gutandukanya amakuru abageraho bizafasha guhitamo amakuru y’ukuri abafasha gufata ibyemezo byiza bibafasha mu iterambere ryabo ubwabo no ku gihugu muri rusange.

Umuryango RJSD wemeza ko mu gihe abaturage babashije gusobanukirwa neza n’amakuru abageraho aturutse mu bitangazamakuru bitandukanye, bagahitamo amakuru y’ukuri, bizafasha gukemura ikibazo cy’amakuru y’ibihuha n’ibinyoma, ayobya rubanda kandi akaba akomeje gutangazwa ku nyugu bwite za bamwe, hatitawe ku nyungu rusange z’umuturage.

“Muri iki gihe abantu bose babaye abanyamakuru cyane cyane abakoresha imbugankoranyambaga. Hari abatangaza amakuru y’ibinyoma n’ibihuha kubera inyungu zabo bwite, ndetse hari n’abandi babikora kubera ubumenyi bucye”.

Umuyobozi wa RJSD, Placide NGIRINSHUTI
Umuyobozi wa RJSD, Placide NGIRINSHUTI

Celestin NTAWIREMA, umuyobozi wungirije wa RJSD nawe asobanura ko muri iki gihe abaturage bakwiye kubona uburenganzira bwo kubona amakuru, by’umwihariko bakabona amakuru y’ukuri kandi abafitiye akamaro.

“Ikibazo isi yose ihanganye nacyo muri iki gihe, ni uko abaturage benshi bari kubona amakuru atandukanye kandi harimo n’ashobora kubayobya. Umuturage ashobora kugirwaho n’ingaruka z’uko yahawe amakuru y’ibinyoma n’ibihuha, bityo tugomba gufatanya n’inzego zose yaba iza leta, imiryango ya Sociyete sivile n’abikorera, tukarwanya amakuru y’ibihuha n’ibinyoma, mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abaturage”.

Celestin NTAWIREMA, umuyobozi wungirije muri RJSD.
Celestin NTAWIREMA, umuyobozi wungirije muri RJSD

Umuryango RJSD usaba ko iki kibazo gikwiye kubonerwa umuti binyuza mu biganiro n’amahugurwa ahabwa abaturage kugirango bagire ubushobozi bwo gusesengura amakuru abageraho.

Ni muri uru rwego uyu muryango wateguye ikiganiro rusange kuri iki kibazo, giteganijwe kuba ku itariki 27 z’uku kwezi kwa 7 muri uyu mwaka wa 2021.

Ni ikiganiro kizahuriza hamwe abayobozi b’uturere n’imirenge byose byo mu gihugu ndetse n’abaturage mu rwego rwo kwibutsa abayobozi inshingano zo gufasha abaturage gusesengura no guhitamo amakuru meza abagenewe abafasha kugera ku iterambere rirambye.

Umuryango RJSD ukomeje ibikorwa bitandukanye byo gufasha igihugu kugera ku iterambere rirambye binyuze mu itangazamakuru by’umwihariko mu burenganzira bwo kubona amakuru (Access to information for development).

Ibi bikazafasha leta y’uRwanda kugera ku ntego isi yose yihaye muri 2030 kuko abaturage bafite amakuru meza bihutisha iterambere ryabo n’igihugu.

Byinshi wamenya kuri RJSD

Muri 2019 nibwo abanyamakuru baturutse bo mu bitangamamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga, bishyize hamwe bashinga umuryango wa RJSD bagamije gufasha abanyarwanda muri rusange kugera ku iterambere rirambye, hifashishijwe uburyo burambye n’uburenganzira bwo kubona no kumenya amakuru kuri buri wese, cyane cyane amakuru agamije iterambere: “ACCESS TO INFORMATION FOR DEVELOPMENT”.

Mu bindi bikorwa RJSD iteganya, harimo gukorana n’amashuri makuru naza kaminuza yigisha itangazamakuru n’itumumanaho (Journalism, media & communications), ndetse n’amashuri yisumbuye. Ni mu rwego rwo gufasha abiga muri aya mashuri kubongerera ubumenyi bukenewe muri iki gihe no kubafasha kwinjira mu kazi kinyamwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *