Inkuru ya Joseph Iradukunda,

Abantu ntibarumva neza ubukana bw’icyorezo cya COVID-19, Ese koko itangazamakuru ryaba ribifitemo uruhare? Igisubizo kuri iki kibazo ni Yego nkuko byemezwa n’abahanga mu itangazamakuru n’itumanaho.

Ubusesenguzi bumaze iminsi bukorwa ku makuru atangazwa hirya no hino ku cyorezo cya Covid19, abahanga mu itangazamakuru/itumanaho mu rwego rw’ubuzima bemeza ko amakuru y’ibihuha ari ikiraro gikomeye cyambukirwaho n’icyorezo cya Covid19, kuko abenshi batesha agaciro iyi virus kandi abahanga muri science bemeza ko ikarishye.

Mu Rwanda, urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC rwateguye ibiganiro bigamije kongera kurebera hamwe uruhare rw’itangazamakuru ry’umwuga mu kurwanya icyorezo cya Covid19.

Ni ibiganiro byatangijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 28/06/2021, hifashishijwe ikoranabuganga rya Zoom, bikaba byahurije hamwe abanyamakuru barenga 50.

Icyari kigamijwe ni ukongera kwibukiranya amahame n’inshingano by’umwuga w’itangazamakuru by’umwahariko muri iki gihe cya Covid19. Ikindi ni ukurebera hamwe uburyo itangazamakuru ryagira uruhare rusesuye mu kurwanya ibihuha n’amakuru atariyo ku cyorezo cya COVID-19.

Kuba itangazamakuru ridakora neza inshingano zaryo mu kurwanya ibihuha ndetse n’ibinyoma kuri Covid19 ngo biri gutuma bamwe mu banyarwanda batita ku mabwiriza agamije kwirinda iyi virus, nkuko byemezwa na Bwana Emmanuel Mugisha ukuriye urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

“Amakuru arebana n’uburyo abantu birinda covid-19, uburyo ikingirwa, uburyo bwo kuyivura no kuyikira, abantu babyumva bitandukanye. Ibi bituma bamwe batemera neza ukuri kuvugwa n’inzego bireba kuri iki cyorezo, bigatuma gikomeza gukwirakwira. Icyakora abanyamakuru bafite ubushobozi bwo kubihindura.” – Emmanuel Mugisha

Yongeye ho ko mu gihe abanyamakuru bagize umuco wo gutanga amakuru yizewe kandi ku gihe ndetse nabo ubwabo babyumva neza bizafasha guhindura imyumvire y’abatarabasha kumva neza ubukana bwa covid-19.

Mu biganiro byabereye mu matsida yateguriwe ku ikoranbuhanga rya Zoom, abanyamakuru batunze agatoki Minisiteri y’ubuzima n’ikigo RBC kudafata umwanya uhagije wo gusobanurira neza ibibazo bibaza ku miterere ya covid-19 ngo nabo babashe kubigeza ku baturage.

Mu Rwanda, hari ku garagara ubwiyongere bukabije bw’abandura  icyorezo cya COVID-19. Mu byumweru bibiri bishize imibare y’abandura yakomeje gutumbagira kurusha indi minsi yose yabayeho kuva icyi cyorezo cyagera mu Rwanda.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko imibare y’abandura n’abahitanwa n’icyorezo cya COVID -19 iteye impungenge kuko ikomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *