Nta gihe gishize zimwe muri za leta z’ibihugu zemeye ububi  bw’inkingo za COVID 19 n’ingaruka mbi kuri bamwe mu baturage, zitangira kwishyura abo zangirije ubuzima no kububambura burundu.

Ni nyuma yigihe kingana n’imyaka ibiri leta ku isi , nyine zikangurira abene gihugu kwiteza inkingo ku bwinshi kandi bose mu buryo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Mu buryo busa n’ubutunguranye cyane, isi yose yisanze mu rugamba rwo gukumira iki cyorezo cyagaragajwe bidasubirwa ho ko kutakirinda ari ugushyira ubuzima bwawe n’ubwabakwegereye mu kaga kaganisha ku rupfu rwihuse.

Ibi byatumye ibigo bikomeye mu buvumbuzi no gukora inkingo z’indwara z’ibyorezo bitangira gukora iyo bwabaga ngo bibonere isi inkingo ziyikingira icyorezo covid cyari kimaze gusakara hose kuri iyi si kandi gitangiye kwisasira abatagira ingano nk’uko imibare y’ibigo by’ubuzima mu bihugu bitandukanye ibigaragazaga,kandi iyo mibare yabo igashimangirwa byuzuye n’agashami  k’umuryango w’abibumbye gashinzwe  ubuzima  ku si WHO.

Ibihugu bya Thailland , USA, CANADA n’ub’ Japa nibyo byabimburiye ibindi ku gutegura indishyi ihabwa abapfuye cyangwa bakamugazwa n’inkingo za COVID-19.

Gusa kujyeza ubu ntabagaragaza ubwoko bw’urukingo rwaba rwarakururiye uwaruhawe ibi byago ku buzima, cyane ko hari ubwoko bw’inkingo butandukanye ndete muntu yategetswe kubufata yitaye ku ncuro kurenza uko yakwita ku bwoko bw’urukingo yatewe.

Ibihugu byatangiye gufata Icyemezo cyo kwishyura abangijwe n’inkingo za covid 19 nyuma y’aho bigaragariye ko izi nkingo hari abo ziri kugiraho ingaruka mbi ku buzima muburyo bweruye ndetse umubare w’abatari bake ku isi zatangiye kubambura ubuzima.

Nyamara bimwe muri ibi bihugu byahagurukiye kugira icyo bikora ku byago inkingo za covid zikururira muntu, harimo ibyateye inkunga u Rwanda.

Niba mu byibuka neza , tariki ya mbere Mutarama 2022, Leta zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije u Rwanda inkunga y’inkingo za Covid-19 ingana na doze zikabakaba miriyoni z’urukingo rwa Pfizer, ziyongera kuzindi zatanzwe mbere kuko iyi nkunga yamaze kurenga kure inkingo miriyoni 3, zo n’indi igihugu cyakuye ahandi hatandukanye ubu turashishikarizwa kuziteza kugera ku nshuro by’ibura 3 kuri buri muturarwanda.

Amerika yiyemeje gutanga inkunga y’inkingo ku bihugu bikennye, izigera kuri miliyari 1,1 zikaba zigomba kuba zatanzwe bitarenze umwaka utaha wa 2023.

Gusa amakuru meza ahari n’uko mu bihugu Amerika yatanzemo inkunga y’inkingo za covid n’urwanda rurimo , nta gihugu kiragaragaza ko hari abaturage bacyo bagizweho ingaruka ku buzima bwabo n’izi nkingo. Usibye bamwe bakeka ko zitabanira ubuzima bwabo n’ubwo nabo batagaragaza igihamya cyangwa ikemetso cya muganga wamusuzumye.

Ku ikubitiro , wasangaga inzego z’ubuzima z’ibihugu , mu gisa n’umugambi uhuriweho n’isi yose bashishikariza abaturage kwikingiza ku bwinshi kandi mu buryo bwiswe ubwuzuye, n’ukuvuga ( gufata inkingo zirenze rumwe kuzamura hafi gukabakaba inshuro ya 6 muri bimwe mu bihugu)

Mu buryo busa no kongere ikizere ku uhabwa urukingo ariko buhishe kwikuraho ingaruka izo nkingo zateza uwazihawe, hakozwe amafishi abumbatiye ingingo zisa no kwisegura kukingirwa no kumusunikira umupira umugaragaza nk’uwaje kwaka uru rukingo ku bushake.

Iyi fishi ihabwa ugiye gufata urukingo, maze mu buryo busa no kumwima umwanya wo kuyisoma bitewe n’igihe gihari kidahuye n’abakeneye serivisi, agasabwa kuyisinya.

Ubu buryo bwitwa bidasubirwaho ko wahawe urukingo Nyuma yo gusoma no kumva neza impamvu uhawe urukingo no kwirengera ingaruka zarwo kuko waruhawe kubushake uzi neza n’impamvu yarwo .

Ibikorwa nk’ibi bitizwa umurindi n’abashyigikira inkingo bazwi nk’aba pro-vaccine” aba bavuga ko urukingo rwa COVID 19 ari rwiza,rugamije kurinda Covid ubwayo n’ubuzima bw’umuntu kuko rufasha umubiri, ndetse bakerekana n’ingaruka isi yagira urukingo rutitabiriwe.

Nubwo bimeze bitya ariko, ntibyabujije ko hari bamwe byagoye kwemera ubuziranenge bw’izi nkingo ndetse bamwe bafata iyambere mu gutangira kuzirwanya bavuga ko batizeye ubuziranenge bwazo.

Bamwe muri aba ,harimo umuganga ukomeye witwa Dr Stephen Karanja wamamaye ubwo yavugaga ko atari ngombwa ko Abanya-Kenya bakingirwa Covid-19.uyu mu nyakenya wagaragaje kutemera inking byatangajwe ko yaje guhitanywa na COVID-19.

Undi ni nyakwigendera Perezida wa Repubulika ya Tanzania Dr. John Pombe Magufuli watangaje ko nta nkingo za Covid-19 igihugu cye gikeneye kuko atari nziza ndetse nta n’impamvu yo kuzirukira nyuma y’uko muri iki gihugu hagaragaye abanduye ubundi bwoko bushya bwa virusi ya Corona bavuye kwiteza inkingo hanze ya Tanzania

Icyo gihe BBC yanditse ko Perezida magufuli yabujije abashinzwe ubuzima muri Tanzania kutihutira kuzana inkingo mu gihugu cye batabanje kwerekana ubuziranenge bwazo kuko zishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage.

Kimwe n’uwahoze ari perezida w’uburundi bwana Petero nkurunziza wagaragaje kutemera covid n’inkingo zayo, aba baje kubura ubuzima biturutse ku burwayi bwabubambuye mu buryo bwatunguye benshi.

Uku bimeze ntibikuraho ko icyorezo cya COVI-19 kigihari kandi gihangayikishije isi ,ari nayo mpamvu ibihugu bigihagaze ku mugambi wabyo wo gukingira umubare munini w’abaturage kugirango bahashye icyorezo burundu.

Kugeza ubu,Mu bihugu byose twavuze haruguru byatangiye kuzirikana kubari kugira ingaruka mbi kubera inkingo za covid biteje babwirwa ko ubuziranenge bwazo bwuzuye nta gihugu na kimwe muribyo kirahagarika gukingira covid. icyakora kwiyemeza kwishyura abo zishe n’abo zimugaza byo birakomeje.

Duhereye kuri aya makuru yose avugwa ku cyorezo covid n’inkingo zakozwe ngo zigihashye, biracyagoye muntu kumenya ukuri nyako ku buziranenge bw’izi nkingo, nko kumenya nyirizina niba zigamije guhashya covid 19 gusa nk’uko bivugwa.

Nibyo koko, hari abagerageje kurwanya inking ndetse bagaragaza gushidikanya gukomeye ku buziranenge bwazo.ariko icyakurikiye mwarakibonye, yewe bamwe twagarutseho barimo perezident nkurunzi na magufuri barangije urugendo rwabo kwisi byihuse batabonye amahirwe yo gukomeza guhagarara kucyo bemera cyane ko bari bafite inshingano zo kurinda imbaga y’abaturage bayoboye mu bihugu byabo.

Nonese aba tuvuze kimwe n’abandi bagendera mu murongo wo kurwanya inking za covid-19 bari beshye?

Nta gisubizo k’iki kibazo njye nawe dufite.ariko aho bigeze ubu, usibye kuba zimwe muri za leta ku isi zatangiye kwemera ko hari abaguwe nabi n’inkingo za covid-19 ndetse zikiyemeza ku bishyura, noneho igikurikiye n’uko ubu tuvugana Urugaga rw’abaganga baharanira uburenganzira N’ umudendezo mu by’ubuvuzi (Medical Freedom) muri America  batangaje ko uwahitanywe ubwe n’urukingo rwa covid-19 afatwa nk’uwiyahuye.

Ngo Ni kumpamvu z’uko bizwi neza ko izi nkingo mbere yo kuzitanga abantu babwiwe neza ko zidakingira covid ijana kurindi kandi ko zishobora kugaruka uwazitewe.

Ibi, aba baganga babitangaje bashingiye ku rubanza rwabereye mu Bufaransa aho umuherwe umwe w’ahitwa Vasille mu murwa mukuru Paris yishwe n’urukingo rwa Kovid maze aho yari yarafashe ubwishingizi k’ubuzima bakanga kwishyura umuryango we.

Urukiko rwemeje ko umuryango wa nyakwigendera ntacyo wahabwa na insurance kuko yishwe n’urukingo yafashe yemeye ko rukiri mu igeragezwa, ari nabyo urukiko rwagereranije no kwiyahura.

Kuri ubu ibigo bimwe mu bigo by’ubwishingizi bw’ubuzima byahakanye kuzaha ingurane uwishwe n’urukingo rwa covid mu buryo ubwo aribwo bwose.

Ibi bigo bishingira kukuba ngo itegeko ntaho ritegeka kwishyura ubuzima bw’uwishwe n’urukingo byatangajwe ko rugira ingaruka ku buzima kandi ko umuntu wese aba yarabyiyemereye ko inkingo zatanzwe byihuse nta geragezwa ryakozwe bityo rukaba rutarinda indwara cyangwa icyorezo ijana ku rindi.

Ibi bivuze ko ngo abafashe izi nkingo za covid bari babizi neza ko zidafite ubushobozi bwo gukingira icyorezo byuzuye, bityo ko uwo rwambuye ubuzima afatwa nk’uwiyahuye ku bushake. Kandi ko urukingo rwa covid rutemewe mu masezerano y’ubuzima n’umuntu warutewe kubera ko rufatwa nk’urukiri mu igeragezwa.

Uyu ni Dr Peterson Pierre uyobora Urugaga rw’abaganga baharanira uburenganzira N’ umudendezo mu by’ubuvuzi (Medical Freedom) muri America

Umva ubutumwa yageneye isi n’abakiriya babo muri amerika binyuze mu kiganiro gihoraho kitwa Front line flash

Muraho neza bashakashatsi, bacukumbuzi b’ukuri, muri kumwe na Dr. Peterson…muri America doctor’s front line mu kiganiro  cya none Front line flash, vuba aha, mu gihugu cy’ubufaransa hari umushoramari watanze ama milliyoni y’amadorari mu kigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima. uyu yaje gukingirwa covid 19 nyuma yitaba Imana. none Ikompanyi y’ubwishingizi yanze kumwishyura kubera ko banzuye ko urukingo rwa covid ruri mu igeragezwa ry’ubuvuzi kandi ko igeragezwa ry’ubuvuzi riteye ingaruka z’urupfu zitabarirwa mu byo bishingira.

Byongeye kandi umucamanza yavuze ko ingaruka z’urukingo zizwi neza kandi zatangarijwe abantu, ko bitashoboka rero banyakubahwa namwe ba nyakubahwa kazi iby’izo ngaruka bireba buri wese kuko kwikingiza ni ubushake bwawe nihagira uwitaba Imana biramureba kuko ni amahitamo ye, ayo nyita kwiyahura.

Murabizi ko Kwiyahura ndetse n’urupfu rutewe no kugeragerezwaho imiti ntibyishyurwa n’ubwishingizi bw’ubuzima.

munyihanganire kubibabwira, ariko Urugaga rw’abaganga baharanira uburenganzira N’ umudendezo mu by’ubuvuzi (Medical Freedom) natwe twemera ko amahame y’ubwishingizi bw’ubuzima budashobora kwishyura umuntu wazize urukingo rwa covid 19 kubera ko ari imiti iri mu igeragezwa. Ngayo nguko, icyo nicyo dukeka gishobora kubaho, tubibona biza, ….

ibihugu byinshi hano ku isi biri gusohoka mu nkubiri ya 3 y’icyorezo covid 19. Kimwe nahano mu Rwanda kwirinda byuzuye n’ukubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo zirimo kwambara agapfukamunwa neza no kwikingiza byuzuye . nukuvuga gufata inkingo2 n’urwa 3 rwo kwishimangiza. Gukurikira iyi nzira ni ukurandura covid-19. Inzira iracyari ndende, uruhare rwawe nanjye rurakenewe dore ko kujyeza ubu mu bushinwa bikingije hafi 100% ubu mu migi imwe nimwe muri iki gihugu bari gusubizwa muri guma murugo kuko imibare y’abandura covid yongeye gutumbagira. Dufatanye tuzagitsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.