Mu Rwanda habonetse ubwoko butazwi bwa Covid19 buri ku kigero cya 5.4% mu bipimo 242 byo gushaka amoko ya Covid ari mu gihugu, nk’uko minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije abisobanura.

Minisitiri Ngamije asobanura ko ubwoko bwiganje cyane mu Rwanda ari Delta, bwabonetse bwa mbere mu Buhinde, iri ku gipimo cya 56.6%.

Ibi yabisobanuye ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu kuri iki cyumweru tariki ya 25 z’ukwa karindwi 2021.

Yasobanuraga impamvu zatumye leta yongeraho iminsi itanu ku mategeko ya ‘Guma mu rugo’ agamije kugabanya ukwiyongera kw’iki cyorezo.

Yavuze ko ubwoko bwa Delta, “bwandura vuba kandi butera abantu kuzahara no gupfa ari benshi” ari bwo busobanura “ukuntu iki cyorezo cyadutunguye mu kwezi kwa gatandatu tukabona mu gihe gitoya kirazamutse”.

Ubwoko bwa Delta bumaze kuboneka mu bihugu 124 ku isi, nk’uko OMS/WHO ibivuga.

Biteganyijwe ko ubu bwoko buzaba ari bwo bwiganje mu mezi ari imbere aho WHO yiteze ko hashobora kuzaba hari miliyoni zirenga 200 z’ababwanduye mu gihe cy’ibyumweru.

Ubwoko butazwi…icyo buvuze

Ubwoko butazwi bwabonetse mu Rwanda bushobora kuba ari urundi rugero rw’uburyo iyi virus ikomeje kwihinduranyamo ayandi moko, ibiri kuboneka ahanyuranye ku isi.

Iyo virus ikwirakwira cyane mu bantu ibatera uburwayi, irihinduranya kugira ngo irambe. Uko ikwirakwira henshi ni ko irushaho kwihinduranya, nk’uko OMS/WHO ibivuga.

Gusa kwihinduranya kwayo nta cyo bihindura ku kuba yateza indwara, ubwoko bushya bushobora kuza bufite ubukana mu kwandura vuba; kuzahaza abantu, guhangara inkingo cyangwa imiti, kutabonwa n’ibipimo n’ibindi.

Uko SARS-CoV-2 yagiye yihinduranya, kuva mu mpera za 2020 habonetse amoko (Variants) menshi atazwi ahantu hatandukanye.

Byatumye WHO/OMS ifata amwe iyashyira mu byiciro bya; Variants of Interest (VOIs) na Variants of Concern (VOCs) bitewe n’ubukana n’ubushobozi bwo gukwirakwira vuba, hagamijwe kuzikurikirana ku isi, no gukora ubushakashatsi.

Amwe mu moko byabonetse ko akwirakwira vuba kandi ateye isi impungenge ni yo yahawe amazina atandukanye.

WHO ivuga ko mu bihugu bitandukanye kugeza ubu hakomeje kuboneka amoko atazwi avuye ku kwihinduranya kw’iyi virus.

Ubushakashatsi ni bwo bwakwemeza niba ubwoko bwabonetse mu Rwanda ibimenyetso byabwo hari ahandi byabonetse, cyangwa niba buteye impungenge isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *