Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid19. Kuri ubu hari kongerwa imbaraga ku bwinshi mu kongera ibikoresho byo kwirinda n’ibyifashishwa mu kuvura abanduye.

Inkuru nshya ni uko minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’ikigo RBC byamaze gutangiza gahunda yo kongera umubare w’inganda zitunganya umwuka wifashishwa mu kuvura abarwayi barembye bakeneye kongererwa umwuga.

Ni igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro ku bitaro bya Nyarugenge, bisanzwe bizwiho kwakira indembe za Covid19, ariko iyi gahunda ikazakomereza no mu bindi bitaro byo hirya no hino mu gihugu mu bihe bidatinze.

Urubuga rwa twitter rwa RBC, nirwo rwatangaje aya makuru avuga ko ibikoresho (amacupa manani azwi nka Oxygen) byifashishwa mu kongerera umwuka abarwayi, ndetse n’inganda zitunganya iyo myuka bigiye gukwirakwiza hirya no hino mu bitaro bitandukanye mu gihugu.

Amakuru agera kuri The StarGazette Rwanda ni uko nyuma y’ibitaro bya Nyarugenge, hazakurikiraho ibitaro bikuru bya Kibungo, Nyagatare, Rwamagana, n’ibindi bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu.

RBC yari isanzwe ifite ubushobozi bwo gutunganya amacupa y’umwuka abarirwa kuri 230, rimwe rimwe rifite ubushobozi bwa litiro 50. Mu kwezi hatunganywaga amacupa y’umwuka nibura abarirwa ku bihumbi 7.

Bivuze ko ubu bushobozi bwo gutunganya umwuka bugiye kwiyongera kurushaho.

Izi mbaraga zose ziri gukoreshwa zirasa n’aho umusaruro zitanga utarafatika kuko n’ubundi ubwoba mu banyarwanda bukomeje kwiyongera kubera imibire y’abandura ikomeje gutumbagira bidasanzwe.

Igiteye impungenge kurushaho ni umubare w’abahitanwa na COVID-19 ukomeje kwiyongera ku buryo budasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *