Kuwa mbere tariki ya 24/10/2021, umuryango RJSD uhuriwemo n’abanyamakuru batandukanye bakorera mu Rwanda, wakoresheje ibiganiro bigamije kwibutsa abafatanyabikorwa bose uruhare rw’itangazamakuru mu kwihutisha intego z’iterambere rirambye SDGs mu Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika muri rusange

Ni ibiganiro byahurije hamwe abayobozi batandukanye baturuka mu nzego za leta, imiryango itegamiye kuri leta, abikorera, abanyamakuru n’abanyeshuri biga muri kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho.

Ibi biganiro byabereye ku ikoranabuhanga rya Zoom.

Byari mu rwego rwo kwizihiza UMUNSI W’AMAKURU Y’ITERAMBERE RY’ISI (WORLD DEVELOPMENT INFORMATION DAY) wahuriranye no kwizihiza icyumweru cyo kuzirikana ubumenyi ku itangazamakuru no gusobanukirwa ibirebana n’amakuru (Global Media and Information Literacy Week) icyumweru kiri kwizihizwa ku isi hose kuva tariki 24-31 z’ukwa 10, 2021.

Bwana Mugisha Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC, urwego rw’abanyamakuru bigenzura, wafunguje ku mugaragaro ibi biganiro, yasobanuye ko abanyamakuru bakwiye kumenya uruhare rwabo mu kuzamura ubukungu bw’igihugu no gufasha abaturage kumva neza gahunda zigamije iterambere.

Yagize ati “Ibiganiro nk’ibi bya RJSD ni byiza cyane kandi turabishyigikiye. Twifuza ko n’abandi bakwiye kujya bagira ibiganiro nk’ibi, kuko byafasha cyane abantu batandukanye bagasobanukirwa uruhare rw’itangazamakuru ry’umwuga. Ikindi dukeneye ibiganiro nk’ibi by’umwihariko ku ngingo zirebana no gusobanurira abantu ibijyanye n’imikorere y’itangazamakuru no itandukaniro riri mu makuru acicikana mu binyamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga”

Umuyobozi w’umuryango RJSD, Placide NGIRINSHUTI yibukije abitabiriye ibiganiro akamaro gakomeye k’itangazamakuru mu kwihutisha intego z’iterambere rirambye, kuko ariwo musingi ndetse n’umuyoboro muri uru rugamba.

Yagize ati: “itangazamakuru ni ingenzi cyane mu kubaka iterambere rirambye. Iyo ufite abaturage badafite cyangwa batabona amakuru abafasha mu gufata ibyemezo bibafasha gutera imbere ndetse n’abayobozi batazi neza gutanga no kubona amakuru akenewe mu nzego zose, byagorana kwemeza ko wagera ku iterambere rirambye. Twebwe nka RJSD turifuza ko inzego zose zakorana n’itangazamakuru, kugirango umuco ushinge imizi mu Rwanda wo kubona no gutanga amakuru cyangwa guhanahana amakuru, u Rwanda rwihute mu iterambere”

Umuyobozi w’kigo cy’ubushakashatsi mu biganiro bigamije amahoro (IRDP), Dr Eric Ndushabandi nawe wari witabiriye ibiganiro, yavuze ko n’ubwo itangazamakuru rikeneye gukorana n’inzego zose kugirango intego z’iterambere rirambye SDGs zihutishwe.

Yagize ati “Ibibazo tugihura nabyo bituma tutagera aho twifuza mu bukungu, bituruka ahanini ku mikoranire mike hagati y’inzego zitandukanye. Ntekereza ko hakenewe ubufatanye hagati y’itangazamakuru n’imiryango ya sosiyete sivile ndetse n’ibigo by’abikorera. Ubu bufatanye bubayeho, byatuma abaturage bamenya ibibakorerwa ndetse bikabafasha gutera imbere”.

Mr Peacemaker Mbungiramihigo, umuyobozi muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ushinzwe gusesengura politiki y’itangazamakuru avuga ko leta y’u Rwanda izi neza akamaro k’itangazamakuru mu cyerekezo cy’iterambere rirambye.  Ati: “leta yiteguye gufatanya n’itangazamakuru no gushyiraho ingamba zivuguruye zigenga itangazamakuru n’inzego zitandukanye mu guha abaturage amakuru bakeneye abafasha mu iterambere”.

Umuryango RJSD ukomeje ibikorwa byawo byo guteza imbere igihugu, itangazamakuru n’itumanaho. Muri 2019 nibwo abanyamakuru baturutse bo mu bitangamamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga, bishyize hamwe bashinga umuryango wa RJSD bagamije gufasha abanyarwanda muri rusange kugera ku iterambere rirambye, hifashishijwe uburyo burambye n’uburenganzira bwo kubona no kumenya amakuru kuri buri wese, cyane cyane amakuru agamije iterambere: “ACCESS TO INFORMATION FOR DEVELOPMENT”.

Mu bindi bikorwa RJSD iteganya, harimo gukorana n’amashuri makuru naza kaminuza yigisha itangazamakuru n’itumumanaho (Journalism, media & communications), ndetse n’amashuri yisumbuye. Ni mu rwego rwo gufasha abiga muri aya mashuri kubongerera ubumenyi bukenewe muri iki gihe no kubafasha kwinjira mu kazi kinyamwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *