Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yakiriye Cardinal Antoine Kambanda, umushumba wa diyoseze ya Kigali muri Kiliziya gatolika y’u Rwanda.

Urubuga rwa twitter rw’ibiro bya perezida w’Uburundi rwanditse ko uyu muyobozi muri kiliziya y’u Rwanda ngo agenzwa no kunoza umubano hagati ya Kiliziya y’U Rwanda n’iy’Uburundi.

Ibi bibaye nyuma y’uko ejo bundi kuwa kabiri nabwo Perezida w’U Burundi yakiriye intumwa zidasanzwe z’Urwanda zari ziyobowe na minisitiri w’ingabo, Maj Gen Albert Murasira, aho zari ryari rizanye ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Kuva mu 2015, u Rwanda n’u Burundi byatangiye kugirana umubano utari mwiza, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yari akiri ku butegetsi.

Mu 2020 Perezida Ndayishimiye akigera ku butegetsi, yakunze kugaragaza ko ashaka guhindura ibintu mu mibanire n’u Rwanda, byari byarazambijwe na mugenzi we yari asimbuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.