Ifoto yafashwe na RBA mu bihe bishize mu kwezi kwa 1 mu 2021

Abenshi mu batuye mu mujyi wa kigali batunzwe no kurya ari uko bakoze (ba-nyakabyizi), n’abadafite akazi gafatika cyangwa kazwi, kuri bo ubwoba ni bwinshi ku mibereho yabo muri ibi byumweru bibiri biri batava mu ngo zabo, gahunda igomba gutangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17/7/2021.

Ikigaragaza ubu bwoba bwinshi ni umubare munini wagaragaye muri gare ya Nyabugogo, abenshi bashaka uko bakuramo akabo karenge, bahunga umujyi wa Kigali bagana mu bice by’icyaro bakomokamo.

Urubuga rwa twitter rw’umunyamakuru Angeli MUTABARUKA rwagaraje ifoto y’abaturage bashaka gusubira mu ntara

Uyu mwanzuro wo kugana mu biturage bakomokamo, ushingiye ku kuba mu cyaro ariho babona icyizere cyo kubaho kurusha kuguma muri Kigali, kuko abenshi babeshwaho ni uko barya ari uko bakoze muri uyu mujyi.

Mu gisa nko kwiyahura, aba baturage bafashe umwanzuro wo kujya muri gutega imodoka zigana mu ntara kandi bazi neza ko bitemewe. Ingendo zihuza intara n’uturere zirabujijwe nkuko bikubiye mu mabwiriza ya guverinoma aheruka.

Aba baturage birengagije ko nta tangazo rishya ryatanzwe ryorohereza abashaka gukora ingendo zibakura mu mujyi wa Kigali bagana mu ntara, cyangwa bava mu karere bajya mu kandi.

Hashingiwe ku mibare y’abandura bashya n’abicwa na COVID-19 ikomeje kuzamuka na virusi igenda yihinduranya, Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa gatatu tariki 14 z’uku kwezi kwa 7 mu 2021, yafashe ingamba ziyongera ku zari zisanzwe mu rwego rwo kurushaho gukumira ubwiyongere bwa COVID-19.

Iyo nama yashyize Umujyi wa Kigali n’utundi turere 8 muri gahunda ya Guma mu rugo (lockdown) guhera tariki 17 z’uku kwezi mu 2021 (guhera kuri uyu wagatandatu) kugeza igihe indi nama y’abaminisitiri izongera guterana.

Itangazo ryose ry’inama y’abaminisiti warisanga ku rubuga rwa twitter rwa PRIMATURE

Abashinzwe ubuzima mu Rwanda baherutse gutangaza ko imibare y’abandura COVID-19 ikomeje gutumbagira bidasanzwe, ndetse bikajyana n’ubwiyongere bw’abo ihitana ku kigero kitari kimenyerewe mu Rwanda.

Ni ikibazo gisa n’igihuriweho ibihugu byinshi byo muri Afurika, kuko Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) riherutse kuburira ko amoko mashya kandi akwirakwira byihuse kurushaho ya Covid-19 ashobora gutuma inkubiri ya gatatu y’ubwandu muri Afurika iba mbi cyane kurusha ubwiyongere bw’ubwandu bwabayeho mbere. Ubwoko bwa Delta bwandura cyane – bwabonetse bwa mbere mu Buhinde, burimo kurushaho gukwirakwira mu bihugu by’Afurika.

Uyu mugabane kandi uri inyuma mu bikorwa byo gukingira Covid-19, aho abamaze gukingirwa byuzuye muri Afurika bari ku kigero kiri munsi ya 1.5% by’abamaze gukingirwa bose ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *