Salima Rhadia Mukansanga akomeje gukora amateka ku rwego mpuzamahanga nk’umugore usifura amarushanwa akomeye harimo n’imikino ihuza abagabo.

Itangazamakuru mpuzamahanga rikomeje kuvuga ibigwi by’uyu munyarwandakazi w’imyaka 33. Yakoze amateka ku mugabane w’Afurika nkuko byemejwe n’urubuga rwa twitter rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika ‘CAF’.

Urubuga rwa CAF rwanditse ko Mukansanga yaciye agahigo nk’umugore wa mbere ku mugabane w’Afurika uyoboye umukino mu gikombe cy’Afurika mu marushanwa y’abagabo.

Yayoboye umukino wahuje ikipe y’igihugu ya Guinea na Malawi mu marushanwa ari kubera mu gihugu cya Cameroun.

Salima Rhadia Mukansanga yagaragaye ari umusifuzi mukuru. Umwe ukunzwe kwita uwa kane. Ntabwo yari mu kibuga hagati nkuko abenshi bari kubyitiranya.

Kajingo Juma, arazwi cyane I Rusizi yahoze yitwa Cyangungu. Yakinnye mu makipe y’umupira w’amaguru yo muri aka gace, Simba FC ndetse na Espoir FC. Kugeza ubu aracyari umukozi wa Espoir FC.

Uyu mugabo yahaye ikiganiro cyihariye umunyamakuru wa The Star Gazette Rwanda, asobanura ko ariwe winjije Salima mu mwuga w’ubusifuzi.

“Ni njyewe ubwanjye wamwinjije mu mwuga w’ubusifuzi. Nakundaga kumubona akiri umwana akina football iwacu i Cyangungu. Hashize iminsi amaze gukura nko mu 2010 nibwo FERWAFA yatsabye abasifuzi bajya mu mahugurwa nawe mutanga kuri lists y’abandi. Ni uko yabaye umusifuzi”: Kajingo

Kajingo Juma wamwinjije muri uyu mwuga wo gusifura umupira w’amaguru, yabwiye The Star Gazette Rwanda ko Mukansanga yamumenye akiri umwangavu.

Uyu mukobwa ngo yakundaga gukina umupira w’amaguru, akaba ariho Kajingo yanahereye amwinjiza mu mwuga wo gusifura umupira w’amaguru.

“Salima afite imbaraga kandi arashoboye. Ntabwo ari ikimenyane kuko afite condition physique ihagije. Arabikwiye rwose kandi ndamwifuriza kuzagera kure”: Kajingo

Mu bihe byabanje, Mukansanga yasifuye imikino ikomeye yo mu gikombe cy’isi cy’abagore I Tokyo mu Bayapani cya 2020.

Yasifuye kandi imikino y’igikombe cy’Afurika ku makipe y’abagore ahuza ibihugu.

Yayoboye ndetse anasifura imikino yagiye ihuza amakipe y’amaclubs yabaye aya mbere mu bihugu byabo, yaba mu mikino yahuje abagabo n’abagore.

Mukansanga akoze amateka yo kuyobora umukino wa mbere wahuje abagabo ku mugabane w’Afurika, nyuma y’amezi 7 mugenzi we witwa Stéphanie Frappart, umufaransakazi nawe aciye agahigo ko kuyobora umukino w’amakipe y’ibihugu yahuje abagabo mu gikombe cy’Uburayi ‘Euro’.

Salima Rhadia Mukansanga yabwiye DH les Sports+ (ikinyamakuru cyo mu Bubiligi) ko yakuze azi ko azaba umukinnyi ukomeye wa basketball ariko akaza kugira imbogamizi z’ibikorwaremezo bitewe n’aho yakuriye.   

Bivuze ko yakuriye ahantu hatabaga ibibuga bya basketball.

Yahisemo gukomereza mu mupira wa maguru ndetse ngo ntanubwo abyicuza nkuko yabisobanuriye DH les Sports+.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *