Inkuru ya Joseph IRADUKUNDA

Ibiro bya minisiteri w’intebe mu Rwanda, byatangaje gahunda nshya y’amasaha igamije gufasha mu kurinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 kiri kuzamura ubukana no gukwirakwira ku muvuduko wo hejuru.

Itangazo ryasohotse rikubiyemo amabwiriza avuguruye agamije gukumira ingaruka z’icyorezo covid-19. Muri yo harimo ko ingendo zigomba kujya zifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoro (6PM) aho kuba saa moya (7PM) nk’uko byari byatangajwe mbere, zigasubukura saa kumi z’igitondo (4AM).

Mu yandi mabwiriza harimo ko amashuri yose yafunzwe, abakozi bose bategekwa gukorera mu ngo.

Aya Amabwiriza mashya yatangajwe kuri uyu wa 29 z’uku kwezi kwa 6, agena ko ingamba nshya zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 z’ukwa 7 mu 2021 mu “Mujyi wa Kigali, mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana”.

Soma itangazo ryose uko ryakabaye:

Uku kuvugurura amabwiriza agamije kwirinda covid-19 aje nyuma y’icyumweru kimwe gusa Guverinoma ishyizeho andi yasaga n’ayoroheje ngo harembwe umusaruro bitanga.

Kugeza ubu birasa nkaho ingamba zishyirwaho zitarimo gutanga umusaruro wifuzwa kuko n’ubundi imibare yabarwara COVID-19 n’abo ihitana ukomeza kwiyongera bikabije.

Abahanga mu kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo bemeza ko mu gihe byakomeza gutya nta kabuza abanyarwanda baraza kwisanga muri guma mu rugo y’umwihariko (total lock down) nk’inzira imwe rukumbi imaze kwizerwa nk’igabanya bigaragara ugukwirakwira kw’icyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *