Kuva tariki ya  28 kugera kuya 30 Nzeri, i Kigali hateranye inama yahurije hamwe impuguke n’abashakashatsi mu by’ikoranabuhanga bari kwigira hamwe uburyo ryatumbagira rigahindura imikorere ndetse rikanazahura ubukungu bw’isi ku buryo bwihuse.

 hifashishijwe ikoranabuhanga abafata imyanzuro ku bijyanye n’urusobe rw’ikoranabuhanga baturutse mu mpande za Afurika basuzuma uko ikoranabuhanga n’ihuzanzira mu itumanaho byafasha mu kongera kuzahura imikorere mu rwego mpuzamahanga.

Iki gikorwa ni kimwe mu bigize GCMA ibarizwa mu ruhererekane rw’ibikorwa bya MWC. Muri ibyo bikorwa harimo ibijyanye n’inyandiko za Shanghai, Barcelone na Los Angeles.

Ingingo nyamukuru ya MWC yo 2021 muri Afurika ni ukongererera Imbaraga Umugabane wa Afurika.

Muri iyi minsi izi mpuguke zizibanda  ku ngingo zisaga 100, basaranganya ubumenyi, basembura ibitekerezo banasesengurira hamwe ingaruka n’ubushobozi ku ikoreshwa rya 5G ndetse bamurike uburyo urusobe rw’ikoranabuhanga ko ari nk’imbarutso y’ibiganiro no Guhanga ukoresheje ubwenge-bitanga imbaraga z’ejo heza.

Abitabiriye barimo, Shameel Joosub akaba CEO wa Vodacom Group, Yolanda Cuba akaba muri Group VP mugice cy’amajyepfo n’uburasirazuba bwa Afurika, Michael Foley uhagarariye MTN group akaba Regional Director, Amnah Ajmanl uhagarariye AirtelAfrica muri karere gakoresha Igifaransa, Akaba EVP ndetse na Marketing Development mu burasirazuba bwo hagati no muri Afurika ku bijyanye n’ikoreshwa rya Mastercard

Umwanzuro witezwe ku ikoreshwa n’inyungu ku ikoranabuhanga.

Umwanzuro witezwe w’uruganda uri kugaragazwa iki cyumweru muri MWC Africa harimo raport yo2021 y’ikoreshwa rya internet hifashishijwe itumanaho rya telefoni zigendanwa, ibijyanye n’umutungo kuri telefoni zigendanwa munsi y’ubutayu bwa Sahara n’urugendo rwo kubaka internet ya 5G muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara.

Izo raporo zitaye cyane ku makuru aheruka, kubiteganywa kugerwaho ndetse n’ibigezweho mu karere kandi hitawe cyane ku mirongo ngenderwaho n’amabwiriza atangwa na za Guverinoma n’ibishingirwaho mu gusuzuma umushinga wa 5G.

Izi raporo zigamije kugaragaza bidasubirwaho ko ikoranabuhanga ritanga inkunga ya mbere ikomeye mu bukungu bw’akarere byumwihariko muri iki cyezezi cy’icyorezo cya Covid-19.

Itumanaho rya telefoni ni ishingiro ry’ubuzima n’iterambere rya sociyete muri Afurika, byumwihariko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Kongererera ubushobozi buboneye itumanaho rya telefoni bishingiye ku bafatanyabikorwa mu bikorera n’ibigo bya leta bafatanyije mu kugabanya inzitizi ziboneka mu ikoranabuhanga rigezweho. Ibi bijyanye no kwemerera abagenerwabikorwa ibibakwiriye binoze ndetse no kubafasha kumenya neza amategeko agenderwaho mu bikorwa byabo, kugirango abategura ibibafasha mu ikoranabuhanga bagire umurava wo gushora imari n’ubushobozi mu gukora porogaramu zizabafasha mu kwihutisha ubukungu mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho”nk’uko Angela Wamolaakaba ahagarariye Head wa sub Saharan Africa, GCMA yabivuze.

Turi gukorana na Guverinoma z’ibihugu muri Afurika mu gushyiraho amategeko azafasha mu itumanaho no guhuza umurongo mu izamuka ry’ubukungu, mu ishoramari, n’ubukungu butajegajega, hibanzwe cyane mu guhuza ingaruka nziza zitezwe kubw’ abatuye umugabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *