Madame Louise Mushikiwabo, ukuriye umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa ku isi (OIF) yamaganye ubwicanyi bwakorewe Perezida Jovenel Moïse wa Haiti, wishwe ahagana i saa saba z’ijoro zaho, ni ukuvuga saa moya (7h) za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Mushikiwabo yavuze ko yamaganye bikomeye abagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye Perezida Jovenel Moïse wa Haiti.

Umuryango wa Francophonie wihanganishije abagize umuryango wa Perezida Jovenel n’abanya  Haiti muri rusange, kandi ko ntabwo utazigera ubatererana muri ibi bihe by’akababaro barimo.

Louise Mushikiwabo

Inkuru ya BBC ivuga ko Perezida wa Haïti Jovenel Moïse yiciwe mu gitero cyagabwe ku rugo rwe, nkuko byavuzwe na Claude Joseph, Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho.

Bwana Joseph yavuze ko urugo rwa Perezida rwo mu murwa mukuru Port-au-Prince rwinjiwemo n’abagabo bitwaje intwaro bataramenyekana. Yanavuze ko Martine Moïse, umugore wa Perezida, na we yakomerekeye mu gitero.

Jovenel Moïse, wari ufite imyaka 53, yari ari ku butegetsi kuva mu 2017, nyuma yuko uwo yasimbuye Michel Martelly yari yeguye.

Ubutegetsi bwa Bwana Moïse bwaranzwe n’ibibazo kubera ibirego bya ruswa, ndetse akenshi bwagiye buhangana n’imyigaragambyo irimo urugomo y’abamagana leta.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka, habayeho imyigaragambyo mu murwa mukuru no mu yindi mijyi, abaturage basaba ko yegura.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Haiti bavuze ko manda y’imyaka itanu ya Bwana Moïse yagakwiye kuba yararangiye ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kabiri mu 2021, hashize imyaka itanu uhereye ku munsi Bwana Martelly
yeguriyeho.

Bwana Moïse yashimangiye ko yari agishigaje umwaka umwe ku butegetsi, avuga ko ubutegetsi yabugezeho nyirizina ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kabiri mu 2017.

Uko gucyererwaho umwaka umwe kwatewe n’ibirego by’uburiganya mu matora, byaje gutuma ibyavuye mu matora ya 2015 biteshwa agaciro hagakorwa amatora bundi bushya, yatsinzwe na Bwana Moïse.

Ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kabiri, umunsi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko manda ye yagakwiye kuba yararangiye, yavuze ko “umugambi wo guhirika ubutegetsi bwe no kumwica” waburijwemo.

Umutekano mucye wabaye akarande, ubutegetsi bw’igitugu bwagiye busimburana, ndetse n’amakuba atewe n’ibiza, byatumye Haïti isigara ari kimwe mu bihugu bicyennye cyane ku mugabane w’Amerika.

Cyiyongereyemo urugomo rukorwa n’amatsinda y’abagizi ba nabi, n’ibikorwa byo gushimuta, ndetse no kuzahara kw’imibereho, muri iki gihugu aho hafi 60% by’abaturage miliyoni 11 basanzwe babayeho munsi y’umurongo w’ubucyene.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *