Ibiganiro by’imishyikirano byahuje minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov na mugenzi we Dmytro Kuleba wa Ukrain, ntacyo byagezeho ku bijyanye no guhagarika intambara nkuko byatangajwe na Ukrain.

Minisitiri Kuleba wa Ukrain avuga ko ibyo mugenzi Lavrov w’Uburusiya yamusabye ngo bisa nko kumanika amaboko kandi ngo ntibishoboka.

Ni ibiganiro byari byitezweho ko hari icyo biza kugeraho, impande zombi zikumvikana, Uburusiya bugashyira intwaro hasi.

Ku rundi ruhande, uwahoze ari umutegetsi ukomeye mu Budage, Gerhard Schröder ategerejwe I Moscom mu Burusiya, aho agenzwa no gutakambira Perezida Vladimir Putin ngo ashyire intwaro hasi.

Ikinyamakuru kizwi nka Politico, cyanditse ko uyu munyapolitiki agiye mu Burusiya nk’umuhuza hagati ya Ukrain n’Uburusiya.

Amakuru aturuka mu mujyi wa Mariupol muri Ukrain aravuga ko kuri uyu wa kane batoraguye mu mihanda imirambo y’abantu ibarirwa ku 1,207.

Umuyobozi wungirije w’uyu mujyi, Serhiy Orlov yabwiye BBC ko abaturage babayeho nabi cyane ko bakeneye ubutabazi.

Abenshi ntabwo biri kuborohera guhunga ngo kuko n’abagerageje guhunga bakoresheje imodoka zabo ngo basubijwe inyuma n’abasilikare b’abarusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published.