Minisiteri y’ubuzima iravuga ko umuntu wakingiwe byuzuye ari uwafashe inkingo eshatu zose, harimo n’urukingo rwiswe urwo gushimangira.

Ibi byemejwe na Dr Tharcisse MPUNGA, umunyamabanga wa leta muri iyi minisiteri, ubwo yari kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa kane.

Dr Mpunga yari kumwe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, mu kiganiro cyasobanuraga ibikubiye mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa gatatu, tariki ya 26 z’ukwezi kwa 1, 2022.

Aba bategetsi bombi basobanuye byinshi kuri aya mabwiriza mashya ariko banagaruka cyane ku gisobanuro cy’umuntu wikingije byuzuye uwo ari we.

Dr Mpunga yasobanuye ko kuri ubu, umuntu wakingiwe byuzuye ari uwafashe inkingo eshatu harimo n’urwo gushimangira.

Avuga ko gukingirwa byuzuye bigenda bihinduka bitewe n’igihe tugezemo, cyane ko virusi nayo igenda yihinduranya kandi n’umubiri ukaba ushobora gutakaza ubudahangarwa umunsi ku munsi.

Ubusanzwe gukingirwa by’ibanze byari uguhabwa inkingo ebyiri. Uwafashe izi nkingo zombi, byitwaga ko yakingiwe byuzuye. Ariko ubu siko bimeze nkuko byasobanuwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima.

Dr Mpunga asobanura ko byagiye bigaragaraga ko ubwirinzi bw’umuntu bugenda bugabanuka mu mubiri, kabone nubwo waba utararwaye cyangwa utaranahuye niyo virus. Avuga ko ibi bigaragaza ko urukingo rwa gatatu ari ngombwa kugirango rwongere ubudahangarwa ku bantu bafashe inkingo ebyiri za mbere.

Urukingo rwiswe urwo gushimangira, ku ikubitiro rwaje rugenewe abafite intege nke, nk’abasaza n’abakecuri bakuze, n’abandi bantu barwaye indwara zidakira.

Kuri ubu bikaba byumvikana ko uru rukingo rwa gatatu rureba buri wese.

Minisiteri y’ubuzima isobanura ko umuntu wakingiwe inkingo ebyiri, ashobora gufata urundi rukingo rwo gushimangira nyuma y’amezi atatu akingiwe.

Utarageza ku mezi atatu akingiwe, ntabwo yemerewe gufata urukingo rwa gatatu.

Imibare itangwa n’ikigo cy’ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko abanyarwanda 898,525 aribo bamaze guhabwa urukingo rwa gatatu rwa #COVID19.

Iyi mibare yerekana ko ababarirwa kuri 8,507,727 aribo bafashe urukingo rwa mbere, mu gihe abagera kuri 6,949,580 bafashe urukingo rwa kabiri.

Ishami ry’umuryango w’abibubye ryita ku buzima (OMS-WHO) risaba ibihugu ko nibura byasoza umwaka 2022 bimaze gukingira 70% by’abaturage babyo bose.

Muri Afurika, nibura miliyoni 102 zingana na 7,5% by’abatuye uyu mugabane ni bo bamaze gukingirwa.  

Leave a Reply

Your email address will not be published.